U Rwanda rwatangaje ko rudakoresha ikoranabuhanga ry’Abanyayisirayeli ryitwa Pegasus mu kuneka abaturage barwo, cyangwa abanyamahanga barimo n’abayobozi mu bihugu bya Afurika. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021. “Ntabwo dufite ubwo bushobozi bwa tekiniki mu buryo bwose, ni ngombwa kandi kumenya urujijo rwatewe n’uburyo bwakoreshejwe mu kuzana ibyo birego, nta muntu n’umwe uzi aho urwo rutonde rwavuye ndetse n’icyo ibiri kuri rwo bisobanura”.
Camera & Editing: Richard Kwizera
Category
Show more
Comments - 12
Related videos for U Rwanda nta bushobozi bwo gukoresha Pegasus rufite - Minisitiri Biruta: